Ku butumire bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), abarenga 1200 bakora mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda bateraniye mu nama y’iminsi ibiri i Nyamata mu Karere ka Bugesera kuva kuwa 11 kugeza kuwa 12 Gashyantare 2024 ngo hafatwe ingamba ku musaruro.
Abari mu nama, barimo abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi kuva ku rwego rw’Umurenge kugeza ku rwego rw’Igihugu, bunguranye ibitekerezo ku gufata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A banafata ingamba ku gihembwe cy’ihinga gitaha cya 2024 B.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, yasabye abarenga 1200 bakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda bari mu nama i Nyamata mu Karere ka Bugesera gushyira imbaraga na none mu gutegura igihembwe cy’ihinga cya 2024 B kandi umusaruro wabonetse mu gihembwe gishize cya 2024 A ugafatwa neza.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, u Rwanda rwiteze kweza imyaka itandukanye harimo ibigori bishobora kuzagera nko kuri toni ibihumbi 600 kandi kwita kuri uyu musaruro bikaba bizasaba kwitabwaho cyane kuko isarura ribaye mu gihe imvura nayo igwa ikaba yakwangiza imyaka isarurwa.
Minisitiri Musafiri yasabye ko uyu musaruro witabwaho, ukarindwa kunyagirwa. Yavuze ko ibi bigori twari twejeje bishobora kuzagera nko kuri toni ibihumbi 600 ari umusaruro wari wegereye uwo turya mu mwaka wose.
Ati: “Iyo rero tutagira ikibazo cy’imvura (ishobora kwangiza umusaruro), ubwo icy’ibigori twari kuba tugikemuye dutangiye kohereza no mu mahanga”.
Minisitiri Musafiri yanasabye abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu hose bari mu nama y’i Nyamata gufata ingamba zo guhinga kare ubuso bwose bushobora guhingwa mu gihembwe cy’ihinga gitaha cya 2024 B kugira ngo nabwo hazaboneke umusaruro ushimishije w’imyaka y’ingenzi mu gihugu nk’ibishyimbo, ibigori, soya, ibirayi, urutoki, n’ibindi.